Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Gahini, mu Mudugudu wa Kabeza, bari mu kicyiro cya mbere cy’ubudehe bafite ubumuga bavuga ko iyo bagiye kwivuza ku kigo ndera buzima cya Gahini hari iminsi bahabwa ntarengwa yo kumara mu bitaro igihe akarere katarabishyurira amafaranga.
Munyashongore Jean Damascene, umugabo w’imyaka 33, ufite ubumuga bwʼingingo aganira n’itangazamakuru aravuga ati: “Namugaye mu mwaka wa 2013 ndi mu kazi ka gifundi mvunika urutirigongo, ngerageza kwivuza mara imyaka 5 mu bitaro i Gahini ibisebe bikize bigaragara ko natangiye koroherwa byabaye ngombwa ko nsohoka nkazajya nivuza nturutse hanze. Gusa ubushobozi bwari buke kuko nahise nimuka mba hafi yo kwa muganga kugira ngo bijye binyorohera.”

Akomeza avuga ko hari ingoboka bahabwa buri kwezi yʼamafaranga agera ku bihumbi 21000 ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi itangwa n’akarere kubafite ubumuga batishoboye bari mu kicyiro cya mbere.
Akomeza avuga ati: “minisante ifite uburyo ikorana nʼibigega byishyurira abarwayi. Ubungubu nko ku bitaro ndiho bya Gahini, hari iminsi utagomba kumaramo kugira ngo amafaranga abanze yishyurwe ugasanga ningamba zafashwe nʼuboyobozi bwʼibitaro kugira ngo amafaranga bayishyuze cyane iyo abarwayi bo mu kicyiro cyambere ari benshi bigatuma usezererwa utorohewe kubera ko akarere kaba katinze kwishyura.”
Mugema Alphonse, uhagarariye Inama Nkuru yʼAbafite Ubumuga mu Murenge wa Gahini, akagari ka Rugarama, ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko ufite ubumuga bukabije nka 90% abayeho mu buzima bugoye, ariko nabyo kubera ubuyobozi bwiza ntago bikigoranye kuko haje gahunda ya Direct Support (DS) ibafasha guhabwa amafaranga yingoboka ya buri kwezi.Kubijyanye nʼubuvuzi hagaragaramo ibibazo bimwe abantu basezererwa badakize kubera amikoro make.

Umuyobozi wʼAkarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho Myiza yʼAbaturage Harerimana Jean Damascene, aganira nʼitangazamakuru yavuze ati: “Tubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza baba babufite ariko hari aho bigera ugasanga na mituweli itarimo kuriha izo serivise. Ariko kubufatanye nʼizindi nzego, harimo harakorwa ibiganiro ku buryo hakwiye gukorwa ubuvuzi bakeneye babubona hafi kandi bakoresheje ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu bitaro ubuvuzi bugende neza kandi bugere kuri bose babukeneye.

Akomeza avuga ko; umuntu ugeze kwa muganga agomba kwakirwa akavuzwa kugeza akize kuvuga ngo amafaranga ntarishyurwa ntabwo byaba aribyo nugukurikirana tukamenya aho hantu, aho ariho nʼimpamvu ki bimeze gutyo cyaba ari ikibazo cyihariye cyo gukurikirana kuko si ikibazo rusange.
Abafite ubumuga barasaba Leta ko yashyiraho ibitaro byihariye muri buri karere byita ku bafite ubumuga butandukanye kugira ngo bitabweho ku buryo bwihariye.
Carine kayitesi
