Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere
ka Kayonza umurenge wa Nyamirama mu kagari ka Gikaya, umudugudu wa kabuye,
bagaragaza ko biteje imbere,barubatse; baroroye ,baranahinga.
Gerald Ngirinshuti, umusaza ufite ubumuga bwo kutabona aganira nʼitangaza makuru yavuze ko kuba afite ubumuga ataribyo byatuma asigara inyuma mu iterambere,ati: “ Ndi umusaza ufite imwaka irenga 70 ariko ntunze umuryango wanjye, nirihira mituweli, niyubakiye inzu, noroye ihene ndetse n’inkoko.Urumva ko niteje imbere.”

Akomeza avuga ko nk’abafite ubumuga bo mu murenge wa Nyamirama bibumbiye muri Koperative yitwa Dushyigikirane, yatangiye 1997 ifite abanyamuryango icumi (10) bafite ubumuga bugiye butandukany. Ikaba ibafasha kurihirira abana ishuri, ubu bakaba baraguze umurima bahingamo Inanasi. Nyuma yo kubona ko umusarururo w’inanasi ugabanuka, bahateye ishyamba, ubu batemamo ibiti bakabigurisha amafaranga avuyemo bakayagabana nk’abanyamuryango akabafasha kwibeshaho. Mu kwezi bakuramo amafaranga ibihumbi mirongo itatu(30,000F).
Yongeye ho ko Leta yabateye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana tanu (500,000Frw) nayo yabafashije kwiteza imbere kuri buri munyamuryango. Inama agira bagenzi be nuko bakibumbira mu makoperative bakareka kwitinya ubundi bakiteza imbere kuko abishyize hamwe ntakibananira.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza mu karere ka Kayonza Harerimana Jean Damascene, agira inama abafite ubumuga gukorera hamwe ati: “Koperative zirahari hari nʼamatsinda dukeneye yuko yakomeza gutera imbere kugira ngo agere ku rwego rw’amakoperative. Muri buri murenge tugiye tuyafitemo arenze imwe ndetse no mu ngengo yʼimari tukagiramo amafaranga yo kubafasha nubwo tutabasha kugera kuri bose bitewe nʼingengo yʼimari iba ihari.Gusa turabakurikirana tubagira inama yuko bacunga umutungo wabo kugira ngo baziteze imbere”.

Yakomeje akangurira abafite ubumuga gutinyuka bakibumbira mu matsinda kuko aribyo bizabateza imbere bakava mu bwigunge.
Abafite bumuga barashimira leta yʼu Rwanda nʼInama Nkuru yʼAbafite Ubumuga NCPD ibafasha umunsi ku wundi yakoze akazi gakomeye cyane mu kubakangurira kwibumbira mu makoperative bakore biteze imbere.
Carine Kayitesi
