Mu imurikagurisha mpuzamahanga ku nsuro ya 22 riri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 22 Nyakanga 2019, urubyiruko rwagaragaje udushya rukomeza kugenda rugeraho cyane cyane urubyiruko rukoba ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibibikomokaho.
Bamwe mu rubyiruko twasuye baje kumurika ibikorwa byabo muri iri murikagurisha, ni nk’uruganda rwa GAIO Ltd ruyoborwa na Nyirinkindi Patrick.
Ni uruganda rutunganya ikigage kidasembuye( Ubushera) , bw’umwimerere buva mu masaka ahingwa hano mu Rwanda, uru ruganda rukaba ruherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gahengeri .

Si iki kigage gusa kandi uru ruganda runatunganya urusenda rw’amavuta ruva mu rusenda ruhingwa muri ako karere ndetse no mu bindi bice bitandukanye.

Aganira n’itangazamakuru uwari uhagarariye uru ruganda muri iri Murikagurisha Bwana Antoine yatubwiye ko ibyo batunganya ari umwimerere kuko babikora mu bihingwa bihingwa hano mu Rwanda.
Yanatubwiye kandi ko uretse ikigage n’urusenda ubu bari guteganya gutunganya Jus iva muri karoti nayo ikaba izagera ku isoko vuba.
Mu rundi rubyiruko twasuye harimo kandi n’uruganda RATA RWANDA Ltd, ruhagarariwe na Nyirankundwa Euphrosine, rukaba rukorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinoni.
Ni uruganda rutunganya amavuta yo kurya aturuka ku ngano bahinga bakazisya nyuma bakavanamo amavuta yo kurya meza cyane.

Nyirankundwa kandi yatubwiye ko uretse aya mavuta bavana muri izi ngano, ibisigazwa by’izi ngano nyuma yo kuvanamo amavuta nabyo babikoramo imyunyu y’inka, bityo ibyo bakora bikaba nta na kimwe kibapfira ubusa.
Uru rubyiruko icyo ruhuriraho ni uko ibi bikorwa byose bamaze kugeraho babitekereje nyuma yo kurangiza amashuri bityo bakihuriza hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere, nkuko Leta y’u Rwanda ikangurira urubyiruko kwihangira imirimo bakaba barahisemo guhanga imirimo ijyanye n’ubuhinzi n’ibibukomokaho
Umwezi.net
