Afurika

Abanyarwenya bazwiho gusetsa bagiye kwifashishwa m’ugushimisha abanywa Skol lager iri mu ishusho nshya

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Kanama 2019; uruganda rwa Skol rwashyize k’umugaragaro icupa rishya rya Skol lager rwahinduriye ishusho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bw’uru ruganda bwatangarijemo ko bugiye kwifashisha abanyarwenya bakomeye mu Rwanda, m’ubukangurambaga bwiswe ‘Live-Laugh-Lager’ bwo gushishikariza abanywa Skol lager kuyinezerererwa, baseka banishimira ubuzima.

Muri iki kiganiro cyabereye mu kabari kazwi nka Plus250 Kicukiro, nibwo hasobanuwe impamvu bifashishije abanyarwenya aho ubuyobozi bwa skol bwatangaje ko ari ukugira ngo abanyarwanda bajye banywa Skol lager banaseka kuko iyo usetse iminsi yo kubaho yiyongera.

Paul Norris muyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Skol, yavuze ko Skol lager nshya ifite umwimerere nk’uw’iyari isanzwe icyahindutse gusa ari uburyo igaragara inyuma aho iriho abantu bishimye. Yagize ati “Duharanira gukomeza gushimisha abakiriya bacu, abakunzi b’ibinyobwa byacu, niyo mpamvu duhora dushaka uko twahanga udushya hagamijwe kubanezeza. Skol lager twazanye ntago ari nshya ahubwo ni isanzwe, yengetse uko bisanzwe kandi n’uburyohe ni ubusanzwe ariko icyo twakoze ni uguhindura ishusho yayo ndetse n’ibigaragara inyuma ku icupa.”

Abayobozi b’uruganda rwa Skol

Ushinzwe imenyekanishabikorwa m’uruganda rwa Skol, Anitha Haguma yavuze ko ibinyobwa bya skol bikunzwe n’abantu kubera uburyo byoroshye kandi biryoha ari nayo mpamvu bifuje kurekera Skol lager umwimerere wayo ahubwo bakayiha ishusho nshya. Yakomeje avuga ko bagiye kwifashisha abanyarwenya babarizwa muri Comedy Knights, aho bazajya basanga abanywa skol aho bari hose haba m’utubari n’ahandi bakabasetsa.

Benurugo K. Emilienne; ushinzwe ikinyobwa cya Skol lager muri Skol, yagize ati “Ni ishusho yahindutse gusa kuko abantu bakunda ikinyobwa cyacu uburyo cyoroha kandi kimara inyota niyo mpamvu tutigeze tugihindura ahubwo twagihinduriye ishusho.” Akomeza avuga ko hari indi gahunda izatangizwa yo kujya bashyira urwenya ku mbuga nkoranyambaga  cyangwa kuri radio zitandukanye, bikajyana n’amarushanwa y’abantu bazajya bohereza urwenya hagatoranywa abatsinze bagahabwa ibihembo.

Abanyarwenya babarizwa muri Comedy Knights barikumwe Kabambe mu bayobozi bu ruganda reka Skol

Skol yatangiye gukorera mu Rwanda mu myaka itanu ishize, ibasha gukora ibinyobwa bingana na Hegitolitilo(hl) ibihumbi 200 ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo ibihumbi 500.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM