Amakuru

Haracyari za Minisiteri n’Ibigo bya Leta bikirangwamo abibona mu ndorerwamo z’Amoko.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama, 2019 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mahugurwa y’umunsi  umwe iyo komisiyo yateguye akaba yari yitabiriwe n’Imboni z’ubumwe n’ubwiyunge zari zaturutse mu bigo bigera kuri 95 bya Leta na za Minisiteri.

Muri aya mahugurwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko nubwo inzira imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge ishimishije ariko hakiri imibare mike y’abakibona mu ndorerwamo z’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mugaga Johnson Umuyobozi muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ubumwe, ndi umunyarwanda n’ubukangurambaga rusange yavuze ko hari ibigo bikigaragarmo ingengabirekerezo aho usanga hari aho abantu bakibona mu ndorerwamo z’amoko, ururimi bavuga, akarere bakomokamo, ibihugu abantu baturutsemo batahuka mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi.

Akomeza avuga kandi ko nubwo aba bantu bibona muri iyo ndorerwamo ari bake nabo bakwiye kubivamo kuko nta burozi cyangwa umusemburo uba muke bikomeje bityo bishobora kuba byagarura amakimbirane mu banyarwanda.

Ibi kandi byo kwibona mu ndorerwamo z’amoko ngo bigaragara no mugutanga akazi aho usanga abatanga akazi babanza kumenya uwo uriwe, ibi ngo bikaba bigaragara cyane mu bigo byigenga.

Ibi kandi ngo nuko bigira ingaruka kuko bihombya igihugu ndetse naba nyir’ibyo bigo kuko iyo uhaye umuntu akazi urebye uwo ariwe n’umusaruro rimwe na rimwe ntuba mwiza uko wabiteganyaga.

Mu biganiro byatanzwe muri aya mahugurwa byagaragaje ko inzira ikiri ndende cyane cyane ku bigo bishamikiye kuri za Minisiteri birimo izi mboni kuko bikiri hasi cyane mu kwitabira ibiganiro bya ndi Umunyarwanda.

Mu bigo 95 bibarizwamo izi mboni, ibigo 37 gusa nibyo byatanze raporo y’ibiganiro, ibi biganiro nabyo bikaba byaritabiriwe n’abayobizi bakuru b’ibyo bigo ku kigero cya 87%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM