Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama, 2019 Umuryango Never Again Rwanda washyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi mu kurebera hamwe ingaruka z’amakimbirane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, no kureba uko Abanyarwanda bataheranywe n’ayo mateka mabi ndetse no kongera kubana nyuma y’ayo mateka bakabasha kwiyubaka no kubana neza.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Never Again Rwanda ufatanyije n’umuryango Interpeace , bukaba bwarakorewe mu bihugu bitatu aribyo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), U Burundi ndetse n’u Rwanda.
Ubu ubushakashatsi bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “ Ubudaheranwa mu rugendo rw’ubwiyunge no kubana mu karere k’Ibiyaga bigali.”
Ibyamuritswe muri ubu bushakashatsi ariko bikaba ari ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda gusa, aho ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 30 twose tugize igihugu , mu mirenge itandukanye ndetse no mu Tugali dutandukanye .

Hari kandi ubundi bushakashatsi bwakozwe bumeze kimwe n’ubwakorewe mu Rwanda, bukaba bwarakorewe mu bihugu bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo( RDC) ndetse n’U Burundi.
Ubu bushakatsi bwagaragaje ko abaturage benshi bifitemmo ubushobozi bwo kubabarirana ndetse no kongera kubana neza mu mahoro n’ababahemukiye.
Muri ubu bushakashatsi habajijwe abaturage bagera ku 2139 mu gihugu hose, hakaba harabajijwe umubare w’abagabo ungana n’umubare w’abagore.
Mu baturage babajijwe 47% bavuga ko ubwiyunge bwazamutse biturutse bushake bwa politiki cyane cyane ku cyerekezo cya Perezida wa Repubulika cyo kubanisha Abanyarwanda.
Abaturage benshi kandi basaba ko hakorwa ibiganiro byimbitse by’ubumwe n’ubwirunge no kubaka amahoro cyane cyane mu rubyiruko kuko arirwo rukeneye imbaraga zo guhindura imyumvire bityo kugira ngo ubudaheranwa burusheho gusigasirwa.
Umuyobozi wa Never Again Rwanda Dr Ryarasa Joseph Nkurunziza yashimiye abitabiriye ubutumire bwo kumurika ubu bushakashatsi avuga ko ubu bushakashatsi bukorwa kugira ngo abashaka kuvuga ibintu uko bitari babe badashobora kubikora kuko biba byanditswe.
Yanavuze kandi ko ari byiza gufatanya muri uru rugamba rwo kubaka amahoro mu karere kugira ngo ubudaheranwa no kubana neza mu mahoro mu karere birusheho gusigasirwa.