Afurika

Rema: irakangurira abanyarwanda kwirinda gukoresha no kugura ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunwa

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Gashyantare  2020  mu kiganiro Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cya (REMA ), Eng Coletha Ruhamya bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru  basaba ubufatanye mu gukangurira no kumvisha abaturage ingaruka mbi ziri mukwangiza ibidukikije bituruka ku mashashi no kuri palasitike bikoreshwa ishuro imwe .

Min. Dr Mujawamariya Jeanne D’arc mu kiganiro n’abanyamakuru

Minisiteri y’ibidukikije  ivuga ko kuva muri Nzeri umwaka   2019 abacuruza amashashe na pulasitike zikoreshwa rimwe bari bahawe igihe kingana n’amezi atatu yo kuba batagicuruza ibyo bikoresho,inganda zibikora zihabwa igihe kingana ni imyaka ibiri kuba zitagisyira ku isoko ibyo bikoresho.

Ufatwa akora cyangwa acuruza ibyo bikoresho bya pulasitiki afatirwa imyanzuro kandi iyo mwanzuro ntayindi ni uguhanwa.

Imwe muri iyo myanzuro nuko umuntu uzafatanwa amasashe cyangwa ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe azahanishwa gufungwa, kwamburwa ibyo bikoresho ndetse no kwishyura ihazabu ya miriyoni icumi z’Amafaranga y’Urwanda.

Coletha Ruhamya Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita kubidukikije  Ati “impamvu hashyizwe ingufu muguca ibi bikoresho bya pulasitike bikoreshwa  rimwe ni uko aribyo bitera umwanda ikindi bikaba biravanwamo  ibindi bikoresho nkuko bikorwa kizindi pulasitike zikoreshwa igihe kirekire.

Ivomo ryo mu biro (Water Dispenser)

Leta irashishikariza abantu gukoresha amavomo yo mubiro yabugenewe (water dispenser)ni birahure mumwanya wo gukoresha uducupa duto tuba turimo amazi dupfundikiye twa pulasitiki kuko dukoreshwa rimwe tugahita tujugunywa.

Carine   Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM