Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw’amaso (World Sight Day) hatahwa ishami ryihariye ry’ubuvuzi bw’amaso mu Bitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa Kane w’icyumweru cya kabiri cy’Ukwakira, mu rwego rwo gushishikariza abantu guha agaciro ibitera ingorane z’ubuhumyi ndetse no kutarora neza.
Ishami ry’ubuvuzi bw’amaso ryafunguwe mu Bitaro bya Kibagabaga ni kimwe mu bikorwa bigize ubukangurambaga buzafasah kubaka ubushobozi bw’ibitaro bya Leta bitanu mu gihugu mu bijyanye no kubaga indwara y’ishaza, hagamijwe kwegereza abaturage izo serivisi.
Leta yatangije iyo gahunda mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko hejuru ya 80% by’impamvu zitera ubuhumyi zivurwa cyangwa zikaba zishobora kwirindwa mu gihe hakozwe ubukangurambaga buhagije.
Kanani Jean Damascène Umuyobozi wa serivisi z’amaso mu Bitaro bya Kibagabaga, avuga ko muri iki gihe abantu bamara igihe kinini bakoresha mudasobwa na terefoni, bikaba biri mu bishobora gutuma bagira ingorane z’uburwayi bw’amaso.
Avuga ko abo bakwiye gukora umwitozo wo kumara igihe k’iminota 30 y’ikiruhuko, badakoresha ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.
Yongeraho ko bene abo bigera nimugoroba bagataka umutwe no kugira umunaniro udasanzwe. Ati: “Ibyo ni bimwe mu ngaruka zo kureba cyane kugera aho amaso atangiye kuma”.
Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi Mukuru wa RBC (wa kabiri uhereye ibumoso), afungura Ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’amaso mu bitaro bya Kibagabaga
Kanani Agira abantu inama yo kwivuza kare. Ati: “Uwivuje kare akira vuba, ukerewe kwivuza ashobora kugira ubumuga bwa burundu”.
Akomeza avuga ko kuva mu bitaro hari ibikoresho n’abaganga b’inzobere, biteguye kujya batanga serivisi nziza kuko ngo imbogamizi bari bafite, zakemutse.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr Mukeshimana Olive, avuga ko serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kibagabaga bwatangiye 2008, bakira abarwayi 300 ku kwezi, kuri ubu ibitaro bya Kibagabaga byakira abarwayi 700 ku kwezi.
Ashimangira ko ibitaro bifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi barembye kubera ibikoresho bihagije ibitaro bifite, hakiyongeraho n’abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’amaso bakorera mu bitaro bya Kibagabaga.
Ubuhamya bw’abakize amaso nyuma yo kwivuza
Uzamukunda Béatrice umwe mu bakize amaso atanga ubuhamya bw’uko yagiye kwa muganga kwivuza amaso kubera kutabona neza ariko ubu ngo arareba nta kibazo afite.
Yagize ati: “Sinabonaga ndetse no ku zuba ntibyashobokaga ko ngira icyo mbona. Naje kwivuriza mu bitaro bya Kibagabaga, baransuzuma nyuma baza kumbaga ijisho. Ubu ndabona neza nta kibazo mfite”.
Umuhoza Françoise ufite umwana w’imyaka 4, avuga ko umwana we yari yarahumye nta kizere cyo gukira afite, ubu ngo yarakize ashobora kwitwara, asoma ibitabo n’amasomo yarakomeje.
Ati: “Mu myaka 4 ye y’amavuko ni bwo yatangiye kutabona neza by’umwihariko igice k’ibumoso. Twaramurandataga ariko ubu arabona ashobora kujya imbere akigenza. Ariga kandi asoma ibitabo neza”.
Drs Sabin Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko mu Rwanda hari abarwayi batabona amaso yombi barenga ibihumbi 50, agasaba abaganga ko icyorezo cya COVID-19 kidakwiye gutuma batavura amaso.
Yagize ati: “Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi barenga ibihumbi 50 batabona amaso yombi, 80% y’ubwo buhumyi buravurwa bugakira. Icyorezo cya COVID-19 ntigitume tutavura amaso”.
Prof Dr. Wanjiku Mathenge, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyarwanda mpuzamahanga wita ku buvuzi bw’amamso (RIIO), avuga ko bafatanya na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kugira ngo bafashe Abanyarwanda mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso.
Yongeraho ko hari inzobere z’abaganga bo mu bihugu bitandukanye ziza gutanga umusanzu wazo mu kuvura indwara z’amaso mu Rwanda.
Carine Kayitesi