Bivugwa ko abo bagabo bombi bahitanywe n’icyo cyorezo bakomoka mu Karere ka Rwamagana, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yihanganishije imiryango y’abo bagabo bombi.
Uyu munsi kandi, habonetse abarwayi bashya 20 barimo 13 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi , batatu bo mu Karere ka Muhanga, umwe wo mu Karere ka Nyanza, babiri bo mu Karere ka Rubavu n’undi umwe wo mu Karere ka Rwamagana.
Uyu munsi nta muntu wakize bituma abamaze gukira baguma ku 4,967 bangana na 94% by’abarwayi bose bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.
Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,262. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 255.
Uyu munsi hafashwe ibipimo 2,974, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 574,876.
Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko 90% by’abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bari basanganywe izindi ndwara zitandura (NCDs).
Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.
Kuri ubu mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri akomeje gufungura hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe na Guverinoma.
Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.
Muri Afurika abamaze kwandura CO noVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 894.2 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 598.6 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 45.6 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 51.6 barimo abasaga miriyoni 36.3 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 275.
Carine Kayitesi