Umuryango uharanira abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA) kuri uyu munsi taliki ya 13 kamena 2021 wizihije umunsi mpuzamahanga ku Isi yose ku nshuro ya ho ya karindwi (7)
Nicodem Hakizimana umuyobozi nshingwabikorwa wa bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda aganira ni Kinyamakuru umwezi aravuga Ati”uyumunsi twijihije umunsi mpuzamahanga ku isi wa bafite ubumuga bwuruhu”.
Isanganya matsiko iravuga iti”imbaraga ziri muritwe ziruta amahirwe”
Akomeza avuga Ati uyumunsi mu Rwanda haribyo twishimira cyane aho usanga abafite ubumuga bw’uruhu aho Bari hose mugihugu babona amavuta arinda kanseri y’uruhu kuko yari itwugarije cyane ibyo tukaba tubikesha Perezida wa Repubulika.
Ntitwavuga ngo kanseri yaracitse ariko bibura dufite ibyiringiro ko abana bato barikuvuka 90% batazahura na Kanseri yuruhu.
Uyu munsi Kandi Ministeri y’uburezi ye mereye abafite ubumuga bw’uruhu biga ko bazajya bategurirwa ibizamini bya Leta mu nyuguti nini Kugirango babafashe gukora ikizami neza
Imbogamizi uburero dufite usanga itegeko rirengera abafite ubumuga muri rusange rya 2007 riheza abantu bafite ubumuga bwuruhu, tukaba dusaba ko ryavugururwa hakabaho ikiciro cyihariye cyabafite ubumuga bw’uruhu nkuko tuvuga ubumuga bwingingo, ubumuga bwo kutabona, ubwo kutumva bityo turasaba ababifite munshingano ko babishyira muri gahunda abafite ubumuga bw’uruhu tugatekerezwaho ikindi turasaba ko ibigo bya Leta,abikorera kugira uruhare muguha akazi abafite ubumuga bwuruhu Kugirango babashe kwivana mubukene Dore ko kubona akazi bitaborohera.
Perezida wa bafite ubumuga bw’uruhu Dieudonne aravuga Ati” abafite ubumuga bw’uruhu turashoboye, ntakazi tutakora ubushozi turabufite ahubwo ikibazo Kiri muri sosiyete
Akomeza asaba abayobozi bibigo byamashuri kujya bicaza abana bafite ubumuga bw’uruhu kuntebe zimbere Kugirango babashe gukurikira amasomo neza kubwikibazo bagira cyokureba kure
Asoza yifuriza umunsi mukuru mwiza abafite ubumuga bwuruhu
Umuryango uharanira iterambere ryabafite ubumuga bwuruhu (OIPPA) kuri ubu ufite abanyamuryango 238 ukaba ukorera mu turere 7 tu gize u Rwanda
Carine Kayitesi
umwezi.rw