Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, Rwanda Biomedical Centre (RBC), ku nkunga ya NCD Alliance Global Bari gutegura inama ya mbere mu gihugu ku ndwara zitandura (NCDs), izaba kuva kuwa 25 kugeza 26 Ugushyingo 2021 kuri Lemigo Hotel, Kigali-Rwanda, ibiganiro bikazajya bitangira ku isaha ya saa mbiri zuzuye za mu gitondo ( 8h00’)
Uyu mwaka iyi mama ifite insanganyamatsiko igira iti : “ Ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose (UHC).”
Rwanda NCD Alliance , ivuga ko ngo bajya Guhitamo iyi nsanganyamatsiko bashingiye (i) ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na RBC bwerekanye ishusho rusange y’indwara zitandura n’buvuzi kuri bose (Universal Health Coverage) mu Rwanda 2020, (ii) na gahunda y’umuryango w’abibumbye w’intego z’iterambere rirambye (SDG) ya 3 ishimangira uruhare rwa buri gihugu mu gukumira no kuvura indwara zitandura kugirango impfu ziterwa n’indwara zitandura zigabanukeho 1/3 byibuze kugeza muri 2030.
Byitezwe ko iyi nama izafasha inzego zinyuranye kurushaho gusobanukirwa uruhare rwa buri wese mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose.
Gukora ubuvugizi, gukumira ndetse no guhashya indwara zitandura bisabako ntamuntu numwe usigara inyuma kuko buri wese agira uruhare rwe rwihariye. Rwanda NCD alliance ivuga ko kandi iyi nama izaba ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa “National Strategy and Costed Action Plan for the Prevention and Control of Non-Communicable Diseases (NCDs) in Rwanda, 2020-2025 (Igenamigambi)” yatangijwe ku mugaragaro kuwa 29 Nzeri 2021, aho izagaragaza uruhare rwinzengo zinyuranye mu guhashya ndetse no gukumira indwara zitandura.
Inama izitabirwa n’abarwaye indwara zitandura
Hitezwe ko inama izagira uruhare mu kongera imyumvire n’imihigo ifatika y’inzego zitandukanye mu guhashya indwara zitandura, gushimangira uruhare rufatika rw’ababana n’indwara zitandura mu gukemura ibibazo biterwa n’indwara zitandura, no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo.
Izindi ngingo nyamukuru ziteganyijwe kuzaganiraho ni ingaruka z’indwara zitandura, ingamba zinyuranye ku buvuzi kuri bose, isano y’indwara zitandura n’izandura, uburyo bwo kwirinda indwara zitandura, isano iri hagati y’imihindagurikire y’isi n’indwara zitandura ndetse n’uburyo butandukanye bwo gutera inkunga imishinga yita ku ndwara zitandura.
Kubera ko umubare w’abazitabira iyi nama uzaba uri hejuru cyane (abasaga 150 ) kandi n’amambwiriza yo kwirinda COVID-19 agomba kuzubahirizwa, hateganyijwe ko ubwitabire bw’iyi nama buzaba imbonankubone (ku butumire gusa) hamwe n’iyakure; (ishingiye ku kwiyandikisha) kandi bikaba bitegangijwe ko inama yose izerekanwa live kumurongo wa YouTube hamwe n’imbuga nkoranyambaga za Rwanda NCD Alliance.
Rwanda NCD alliance, isaba Abashyiraho politiki n’amategeko, inzobere mu buzima, abashakashatsi, sosiyete sivile, abikorera, imiryango mpuzamahanga ndetse n’ababana n’indwara zitandura kuzitabira iyi nama banyuze ku murongo rusange wagenewe abiyandikisha bifuza kuzitabira iyi nama.
Carine Kayitesi






