Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022 B. Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri site y’ubuhinzi ya Gahoko iherereye mu mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagarama ho mu murenge wa Musha; aho abacyitabiriye bateye imbuto y’ibigori ya RHM1407 yatuburiwe mu Rwanda(Hybrid). Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sendege Norbert Uyobora ishami rya RAB rya Rubirizi; Abahagarariye inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange.
umwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Gahoko Nyiransabimana Christine ashimira ubuyobozi bwiza bukomeje kubana hafi ,kuri ubu ubuhinzi bwabo bwateye imbere kuko bahawe imbuto n’inyonera musaruro kugihe.
yagize ati”ukurubu ubuhinzi bwacu bumaze gutereta imbere ndetse dusagurira amasoko biturutse ku buyobozi bwiza bwatwegeraye bukaduha inama zigendanye no guhinga kijyambere bukanatugezaho imbuto n’ifumbire ku gihe ,igihembwe gishize twabonye imbuto ku gihe ndetse n’inyongera musaruro twayihawe kuri nkunganire ibi byatumye ntawucikanwa tubona umusaruro mwiza ,kurubu nabwo twizeye ko tuzeza kuko tubiherewe ku gihe Kandi nibihe by’ihinga byabaye byiza kuko dufite imvura ihagije ”
Mu butumwa yageneye abahinzi muri rusange
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yababwiye ko iki gihembwe cy’ihinga dutangiye gikunze kuba kigufi ugereranyije n’ikiba cyarabanje cya “A”; kandi ko kugitangiza gutya biba bigamije no gukangurira abahinzi guhinga hakiri kare kuko twagize amahirwe n’imvura iboneka kare.
Yasabye abahinzi kwitabira gufumbira, bagakoresha ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda kubera ko uko imyaka ihita ubutaka bugenda bugunduka ku buryo tutabuhongereye ifumbire dushobora kutabona umusaruro twifuza, mu gihe iyo dukoresheje inyongeramusaruro tubona umusaruro mwiza kandi uhagije.
Meya Mbonyumuvunyi akaba yavuze ko guhingira ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro ariryo banga ryonyine rizabafasha kubona umusaruro uhagije wo gutunga imiryango yabo, ndetse bakanasagurira isoko bityo bakaniteza imbere.
Site ya Gahoko yatangirijweho igihembwe cy’ihinga cya 2022B ifite ubuso bungana na Hegitari 12. Iki gikorwa kandi kikaba cyakorewe icyarimwe no mu yindi mirenge yose yose igize Akarere ka Rwamagana.
Carine Kayitesi


