Amakuru

Rulindo,Burega Abahinzi ba Kawa barasabwa gusarura Kawa yeze neza mu rwego rwo kuyongerera uburyohe

Abasoromyi ba kawa barasabwa  gukomeza kwirinda abamamyi no  gusarura kawa yeze neza no kubahiriza  gahunda yazo yose kuva ivuye mu murima kugeza igeze ku ruganda kugira ngo umusaruro uzabashe guhangana  ku isoko mpuzamahanga ari mwinshi kandi ufite ubuziranenge

Bwana Joseph Niyigena Umuyobozi w ‘uruganda Buriza Coffee

Ibi bitangazwa n’ubuyobozi bw’uruganda buliza coffee  muri iki gihe bari gusarura kawa bazigemura  ku ruganda  kugirango  zitunganywe mbere yo koherezwa  ku isoko.

Buriza coffee n’uruganda  rumwe muzigize Caferwa ruherere Karere  ka Rulindo mu Murenge wa burega .
Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga uruganda Buliza coffee cyaganiriye n’ubuyobozi bw’uruganda buliza coffee ndetse n’abamwe mu bahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Burega na Ntarabana bagemura umusaruro wabo kuru ruganda batubwiye uko batunganya Kawa yabo ndetse n’uko bayongerera uburyohe n’agaciro ku I soko mpuzamahanga.

Kawa zeze neza zigejeje igihe cyo gusoromwa

Abahinzi bavuga ko muri ikigihe cy’umwero wa Kawa baganirijwe n’ubuyobozi bw’uruganda bubigisha uko basoroma Kawa yeze Nuko iba imeze ndetse n’uko bayigemura ku ruganda .

Nibisama Dismas umuhinzi wa Kawa

Nibisama Dismas n’umwe mubahinzi babigize umwuga bo mu Murenge wa Burega akaba ahinga Kawa muburyo bw’umwuga akaba Kandi amaze imyaka isaga 30 ayihinga .
yagize ati” twigishijwe n’ubuyobozi bw’uruganda uko basarura Kawa yeze uko tuyifata ndetse nigihe tutarenza tutarayigeza kuruganda ,ubu tugiye gukurikiza amabwiriza duhabwa n’uruganda kugirango Kawa yacu igire agaciro bityo ikomeze kuduteza imbere”

Dismas avugako kuva yatangira gukorana n’uruganda Buliza coffee yungutse byinshi nkaho yabashije kwiyubakira inzu nziza atuyemo yiguriye inka ,imirima,yishyura ubwisungane m’ukwivuza ku gihe ndetse ko yanamenye uko Kawa yitabwaho kuva igiterwa kugeza itangiye kunyobwa.

Bwana Joseph Niyigena Umuyobozi w ‘uruganda Buriza Coffee

BwanaBuriza Coffee Joseph Nigena umuyobozi w’uruganda Buliza coffee avugako Kuganiriza Abahinzi ku kwita kuri Kawa byongera ubwiza n’uburyohe bw’akawa .

yagize ati”dufata amwanya tugasanga Abahinzi mu murima tukabereka uko Kawa yitabwaho,cyane cyane muri ikigihe cyo gusorama kawa twaganirije abahinzi bacu tubere kawa yeze uko iba isa tubigisha uko isoromwa ku giti tubasobanurira uko ifatwa ,itwarwa igemuwe ku ruganda ndetse tunababwira ko itagomba kurenza amasaha 8 isoromwe itaragera ku ruganda.
Ibi twizeye neza ko bizadufasha mu gukusanya umusaruro mu buryo bwiza ndetse no kuzatunganya Kawa yacu mu buryo bugezweho aribyo Kawa iryoshye Kandi ipiganywa ku isoko mpuzamahanga.ndetse inateza imbere umuhinzi”.

Mu rwego rwo  kurengera abahinzi ba kawa    kugira ngo ubuhinzi bwabo bubateze imbere, ubuyobozi bw’uruganda buliza coffee bwa tanze ifumbire n’imiti ndetse butunganya ingemwe za Kawa zahawe abahinzi za tewe muri ikigihe cy’imvura , burakangurira abahinzi bataratera Kawa gukomeza gutera Kawa murwego rwo kuzongera ndetse no kongera ibiti byazo.

.        Ingemwe za kawa

Kawa ya Buliza coffee itunganywa na Caferwa  ikunzwe n’abatari bake ku isoko ryo  mu Rwanda  ndetse no mu mahanga dore ko igurishwa mu mahoteri akomeye y’i Kigali, muri Amerika, Ethiopia ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi.

ANAEROBIC

Arabic Coffee

Umwezi.rw

1 Comment

1 Comment

  1. Joseph

    February 24, 2022 at 1:54 pm

    Mwakoze akazi keza mukomeze gushyira MO agatege natwe tubari inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM