Mu gihe u Rwanda rwifatanyije na Afurika ku nshuro ya 7 mu kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe ifunguro ku ishuri, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije muri gahunda yo kugaburira Abana ku ishuri.
Kuri iyi nshuro uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ” imirire no kuzamura ubushobozi muntu muri Afurika binyuze mu kongera ibishorwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri.”
Kuva Tariki ya 28 Gashyantare kugeza Tariki ya 3 werurwe mu gihugu hose hari kubera ubukangurambaga bugamije kurushaho gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Kuri uyu wa 3 Werurwe ubwo uyu munsi wizihizwaga mu Karere ka Nyarugenge, wizihirijwe ku rya GS Kimisagara riherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akagali ka Katabaro.
Ni umunsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, imivugo, ibyivugo ndetse n’amagambo atandukanye byose bigaruka ku kamaro ko gufatira ifunguro ku ishuri ku munyeshuri.
Ni umunsi Kandi wari witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa GS Kimisagara, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kimisagara, Abahagarariye Ababyeyi n’abandi.
Umuyobozi wa GS Kimisagara Bwana Nsengimana Charles
Mu Ijambo rye Umuyobozi wa GS Kimisagara Bwana Nsengimana Charles yavuze ko bashimira Leta aho igejeje ishyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri aho yabubakiye igikoni ndetse ikanabaha amasafuriya yo gutekamo kuburyo ubu babasha kugaburira abanyeshuri Bose nta kibazo bagize.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda yakemuye ibibazo byinshi birimo kuba abana batagita amashuri, kurwanya imirire mibi ndetse no kuba urwego rwimitsindishirize kuri GS Kimisagara rwarazamutse kuri ubu bakaba baza imbere mu bigo bitsindisha neza muri Nyarugenge aho batsindisha ku kigero cya 91% mu mashuri abanza, ikiciro cya mbere Ni cyakabiri batsinze ku kigero cya 95% ( secondary)
Yashimira Ababyeyi uruhare bagira kugira ngo abana bafatire ifunguro ku ishuri abasaba gukomeza kwitanga kugira ngo ubuzima bw’umunyeshuri n’uburere birusheho kugenda neza.
Kuri uyu munsi Kandi hashimiwe umubyeyi wahize abandi kubahiriza gahunda yo gutanga umusanzu we neza kugirango abana bafate ifunguro ku ishuri.
umubyeyi wahize abandi yubahiriza gahunda yo gutanga umusanzu we neza kugirango abana bafate ifunguro ku ishuri ahabwa ishimwe
Mukagasana Marie Claire yavuze ko kuba yahawe igihembo Atari uko Arusha abandi ubushobozi ahubwo ko Ari ukumva ko bimureba ndetse n’agaciro abiha ikindi ngo nuko agerageza gukurikirana abana 2 afite kuri GS Kimisagara ndetse no kuvugana n’ubuyobozi mu gihe haba Hari ikibazo.
Yashimiye Leta yazanye iyi gahunda kuko Ari gahunda nziza ifasha abana haba mu myigire ndetse no mubuzima busanzwe bwa buri munsi.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyarugenge Bwana Manevule Emmanuel(uwo wicaye hagati)
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyarugenge Bwana Manevule Emmanuel mu Ijambo rye yavuze ko kuba barahisemo ko uyu munsi ubera kuri GS Kimisagara,Ari uko iri shuri ryintangarugero muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri Kandi ko ababyeyi baharerera bashishikajwe no gutanga umusanzu no kugira uruhare rufatika kugira ngo umwana afatire ifunguro ku ishuri.
Yasabye ababyeyi kurushaho gutanga uruhare rwabo rwo kunganira urwa Leta kugira ngo abana bose bafatire ifunguro ku ishuri.
Bamwe mu banyeshure biga GS Kimisagara bibitseho impano zitandukanye
Bamwe mu banyeshure barigufatira unguro ku ishuri rya saasita kuri GS Kimisagara
Akarima kigikoni(amashu)
Ibitunguru
Imboga dodo
Carine Kayitesi
















NSENGIMANA CHARLES
March 9, 2022 at 3:56 am
Welldone