Umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na mashyamba mu gice cy’Amayaga uhuriweho n’imirenge ya Nyamiyaga, Mugina ,Rugakalika na Nyarubaka wiswe Green Amayaga ugeze Kuri byinshi mugihe umaze ukorera muri iyo mirenge mu Karere ka Kamonyi
Mu bikorwa bimaze gukorwa hari ugutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa 1.336 ha terwa ibiti byera imbuto ziribwa nka avoka ,imyembe mandrine makadamiya na maronji, zingana 45,000 gutera amashyamba ku misozi ,n’ibiti ku mihanda ku 147km basazura amashyamba, no kubungabunga inkengero z’imigezi aho bamaze gutera imigano kuri 10km , hatanzwe amashyiga ya rondereza mungo 17.900
Ingabire Rosine umuturage wahawe imbabura ya rondereza
Ingabire Rosine umuturage wahawe imbabura ya rondereza avugako atakugorwa no kubona inkwi kuko izo abonye zimukorera igihe kinini bityo umwanya umuntu yataga ashakisha inkwi ubu ukoreshwa mubindi akabonamo inyungu ikomeye cyane.
umuyobozi ushinzwe ubukungu mu murenge wa Mugina Sengiyumva Eric
umuyobozi ushinzwe ubukungu mu murenge wa Mugina Sengiyumva Eric aganira nikinyamkuru umwezi.rw yakomoje ku byiza biteze ku mushinga Green amayaga avuga ko biteze umusaruro wabo ugiye kwiyongera bitewe Nuko bateye ibiti byinshi ndetse bagafata n’amazi yabacikaga ndetse agatwara n’ubutaka bigatera ubutayu .
Yagize ati”ubu kuri site yamikamba mu kagali ka mbati twahateye ishyamba ndetse tunahaca imirwanya suri tunatanga imbabura ku baturage bo mu kiciro cya mbere kuko bagorwaga no kubona inkwi zo guteka .
avuga ko Green Amayaga yagiye ihura ni mbogamizi nkaho bageraga bagasanga ubutaka bwaho bukomeye kuburyo kubucamo imirwanya suri bidashoboka ndetse n’abaturage babanje Kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga ndetse no kwita kubikora byawo.
AKarere ka Kamonyi
Umuyubozi wa Karere ka Kamonyi Nahayo Sylvère atangaza ko mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kongera ibiti no gukora kuburyo imvura ya kwiyongera mu gice cya mayaga no kugabanya ibicanwa, hamaze gutangwa imbabura za rondereza , no kwigisha abaturage imihingire irwanya isuri hagamijwe kongera umusaruro no kurengera ibidukikije.
Green Amayaga ni umushinga uzamara imyaka itandatu ,watangiye 2020 uzaranjira muri 2025
Kayitesi Carine





