Ubushakashatsi bw’akozwe n’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku bana ( UNICEF) bugaragaza ko mu Rwanda, abakobwa 5 ku 10 n’abahungu ba 6 ku icumi bakorewe ihohoterwa icyarimwe ryaba irishingiye ku gitsina, ku mubiri cyangwa mu marangamutima, mbere y’uko bagira imyaka 18. Akenshi abana bakunze guhohoterwa n’abo bazi barimo ababyeyi babo, abaturanyi, abarimu cyangwa inshuti.
Bamwe mu bangavu batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure bo mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, baganiriye n’Ikinyamakuru Umwezi.rw bagaragaza amarangamurima yabo ndetse n’akaga bahuye na ko ubwo bahohoterwaga n’abo bitaga inshuti zabo.
Mukankusi Ange, wahinguriwe amazina ku bw’umutekano, utuye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi wahohotewe akanaterwa inda afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko uwo yitaga inshuti ariwe wa muhemukiye.
Yagize Ati “uwanteye inda yabanje kungira inshuti, akanshukisha bimwe mu byo ntashoboraga kubona mu rugo; nyuma ansaba kumusura maze amfata ku ngufu antera inda. Ababyeyi babimenye bangize igicibwa, na we ntiyongeye kunyikoza. Ibibazo bitangira ubwo.”
Ibi abihuza na mugenzi we Uwase Rose( wahinduriwe amazina) we ngo uwamuhohoteye yamufatanyije n’ubukene bw’umuryango.
Ati “Mu muryango mvukamo ntitwari twishoboye. Akenshi twaryaga tuvuye guca inshuro rimwe tukanaburara ubundi twukabwirirwa. Naje gukundana n’umugabo kuko yampaga ibyo kurya maze atangira kurya ansambanya aza ku ntera inda. Byarangiye nta n’icyo yongeye kumfasha…”
Nyuma y’uko Angelique na Rose bahohotewe bagacibwa mu miryango yabo bahuye n’ibibazo byo kwiheba, ubushobozi buke bwo kurera abana babo ndetse no gutotezwa.
Aba bangavu babaye ababyeyi bakiri bato, bongeye kwigirira icyizere cyo kubaho babifashijwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta, RODI Rwanda, binyuze mu bujyanama bugamije guhindura imitekerereze, bahabwa amahugurwa mu kugena intego y’ubuzima, banibumbira mu matsinda y’ubwizigame yabafashije guhanga imirimo ibateza imbere. Bishimira intambwe bamaze kugeraho.
Mukamana Marie, umubyeyi utuye mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Butamwa agira inama ababyeyi bafite abana bahuye nicyo kibazo. Agira ati “Gutoteza umwana ngo ni uko yatwaye inda, siwo muti w’ikibazo, ahubwo icyiza ni uko wamuba hafi ntumutererane. Nicyo cyamufasha kugira ngo atiheba inda ikaba yamuhitana. Byanafasha mu buryo bwo kugira ngo azabyare umwana udafite ikibazo.”
Umuyobozi w’umuryango RODI Rwanda Chrysostome Uwimana,
Umuyobozi w’umuryango RODI Rwanda Chrysostome Uwimana, avuga ko nyuma yo kubona ko ihohoterwa rikorerwa abangavu ribasigira ibikomere mu mitekerereze n’ubukene bukabije twahisemo kubegera tukabaganiza ku buzima baciyemo n’uko bagera ku nzozi bahoranye.
Yagize ati “Umwangavu uhohotewe n’uwo yitaga inshuti bimukomeretsa mu mitekerereze, niyo mpamvu tubasanga tukabahugura mu buryo bw’imitekerereze, kubasubiza mu buzima busanzwe no mu byo kwiteza imbere bagena intego ibafasha kugera ku nzozi bahoranye, no kumva ko hari ibyo bashoye nubwo bahuye n’ihohoterwa. Tubahugura ku buzima bw’imyororokere, kwihangira imirimo, gucunga amafaranga, dufasha abashaka gusubira mu ishuri, tunakorana na Isange One Stop Centre mu gushyira mu mategeko abahohoteye abangavu. Twabashyize mu itsinda ryo kwizigama kuri ubu bamaze kugana ikigo cy’imari batangiye kwizigamira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas, avuga ko abagihohorera abangavu bagihari, ku bufatanye n’imiryango irengera abana, inzego z’umuteka n’ababyeyi, ikibazo cyaranduka burundu.
Akomeza avuga ko abana bahuye n’ihohoterwa iyo bashyizwe hamwe bakaganirizwa, bakigishwa imyuga, bashobora gusubira mu mu buzima busanzwe bakiteza imbere. Ariko kandi ko buri wese akwiye kuba ijisho ry’umwana, ababakorera ihohoterwa bakabiryozwa.
Ubushakshatsi bwakozwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterembere ry’umuryango bugaragaza ko mu mwaka wa 2016 abangavu batewe inda barenga ibihumbi cumi na birindwi ndetse zimwe mu ngaruka abatewe izi nda bahuye nazo harimo gucikiriza amashuri no gutotezwa mu miryango yabo.
Kayitesi Carine