Uncategorized

Hatangijwe icyumweru cyahariwe konsa abakoresha basabwa kubigiramo uruhare

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa (guha ibere umwana) ndetse no gutangiza icyumweru cyahariwe konsa. Ni muri urwo rwego abakoresha bo muj nzego zitandukanye basabwe kugira uruhare mu gufasha ababyeyi kubona ibyumba byihariye bonkerezamo abana babo mu gihe bari mu kazi.

Mu butumwa butandukanye bwatambukijwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa no gutangiza icyumweru cyahariwe konsa, abayobozi bagiye basaba abakoresha gufata iya mbere mu gushyiraho icyumba cyahariwe ababyeyi bonsa.

Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko ari ngombwa kumenya ko kugeza ubu hataraboneka ikindi kintu icyo aricyo cyose gifite ibitungamubiri n’ibiwurinda ku kigero cyiza nk’icy’amashereka , aho yagaragaje ko umwana ukivuka agomba konka amezi nibura atandatu nta kindi kintu avangiwe, nyuma y’amezi atandatu agakomeza konka ahabwa n’imfashabere kugeza byibura ku myaka 2 bityo bikamurinda kurwaragurika, kugira imirire mibi no kugwingira.

Yagize ati: “Ni ngombwa kandi kumenya ko kugeza ubu hataraboneka ikindi kintu icyo aricyo cyose gifite ibitunga umubiri n’ibiwurinda ku kigero cyiza nk’amashereka, konsa bifasha umubyeyi kwitegereza no gukurikirana ubuzima bw’umwana we mu buryo bworoshye kandi n’umwana bikamufasha gukura no mu gihegararo, mu bwonko no mu marangamutima.”

Yavuze ko konsa ari igikorwa cyiza gikwiye gushyigikirwa, kwigishwa kuva ku nzego zose uhereye ku rwego rw’umuryango ukageza ku rwego rw’igihugu ndetse n’urwego mpuzamahanga.

Minisitiri Dr. Uwamariya yanavuze ko gushyiraho icyumba cyahariwe konsa ari igisubizo gikomeye kandi kije mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamira imikurire y’abana bato cyane cyane birimo imirire mibi no kugwingira, n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

Yagize ati: “..konsa umwana nubundi bisanzwe biri mu muco wacu, nubwo bimeze bityo ariko iyo urebye ubuzima bwa none ari nayo mpamvu dushishikariza abakoresha batandukanye kuba bagena aho ababyeyi bonkereza, kubera ko twese twirirwa twiruka, turi mu buzima busaba ababyeyi bombi gukora, usanga bigoranye ko umubyeyi yakonsa igihe cyose nta mbogamizi ahura nazo cyane cyane izigendanye n’amasaha y’akazi.”

Mme Urujeni Martine

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Mme Urujeni Martine, yavuze ko kutonsa umwana bimuvutsa amahirwe yo gukura neza, aboneraho gusaba abakoresha kugira uruhare mu gufasha ababyeyi kugira aho bonkereza abana babo mu gihe bari mu kazi, agaragaza ko bifasha ababyeyi gukora neza akazi kandi batuje.

Mme Urujeni Martine yavuze ko Umujyi wa Kigali wamaze gutegura icyumba ababyeyi bakorera ku rwego rw’Umujyi n’ab’Akarere ka Nyarugenge bonkerezamo abana babo, aha akemeza ko ko byabafashije cyane mu kongera umusaruro no gukora batekanye.

Yazabye abandi bakoresha bo mu nzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera gushyiraho iki cyumba kuko ari ingenzi.

Yagize ati: “Iby’umwana akorerwa akiri muto nibyo biha ubwonko bwe umurongo wo gutekereza neza kandi bikazamuherekeza mu buzima bwe bwose, ..ni yo mpamvu kuva umwana agisamwa akeneye kwitabwaho neza, kandi by’umwihariko akerekwa urukundo, agahabwa umutekano, akonswa neza, akagirirwa isuku kugira ngo imikurire ye irusheho kuba myiza, kandi n’ubuzima bwe burusheho kuba bwiza, konsa rero duhora tubibwirwa ko bikwiye gushyigikirwa bitezwa imbere na buri wese yaba umuryango, ariko by’umwihariko abakoresha ndetse n’abandi bose, kugira ngo hashyirweho gahunda y’icumba cyo konkerezamo”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko tubizi ko amashereka ari ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zose, rikaba n’ikinyobwa umwana akenera mu mezi 6 ya mbere y’ubuzima bwe nta kindi avanzwe nacyo habe n’amazi, kutonsa umwana bimuvutsa amahirwe, bityo rero inzego zitandukanye cyane cyane abakoresha, tukaba dukwiye kureba uburyo ntakibuza ubwo buryo kuko ari nko gutesha umwana amahirwe mu mikurire ye no mu mitekerereze ye.”

Lindsey Julianna

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yashimangiye akamaro gakomeye ko konsa ndetse no gushyiraho aho ababyeyi bonkereza abana hagamijwe inyungu z’abana, ababyeyi, n’abakoresha. Yasabye abakoresha bose gukurikiza ubu buryo kandi ashimangira ko ari ngombwa gushyigikira abagore mu bikorwa byabo byo guhuza umwuga wabo no kuba ababyeyi beza kugira ngo bagere ku iterambere rirambye ndetse n’abana babo bagire ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Ntidushobora gushyira abagore mubihe byo guhitamo hagati yubuzima bwabana babo ubwabo nakazi kabo. Ntabwo ari umwana cyangwa mama bahanganishije no kwinjiza amafaranga ndetse no gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, yombi birakenewe, mureke dushyigikire abagore mu konsa abana babo no kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.”

Ku nsanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe konsa (guha umwana ibere) igira iti: “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda konsa abana mu gihe cy’amezi 6 kuva bakivuka byagabanutse ku kigero cya 6% aho byavuye kuri 87,3% mu mwaka wa 2015 bikagera  kuri 81% mu mwaka wa 2020.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM