Startimes Rwanda yatangije shene ya televiziyo yitwa “Ganza TV” izajya yerekana filime mpuzamahanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’izakinwe n’abanyarwanda hagamijwe kuvana mu bwigunge abanyarwanda babangamirwaga n’ururimi rwo mu mahanga.
Kur’uyu wa gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023 i Kigali mu Rwanda hatangijwe shene ya televiziyo izajya ikora amasaha 24/24 ikaba yitezweho gukemura ikibazo cy’abakunzi ba filime zo hanze y’u Rwanda batabashaga kuzikuramo amasomo kubera kutumva ururimi zirimo ariko n’abakunzi ba filime zikinnye mu Kinyarwanda bajyaga babura aho bazirebera.
Modeste NKURIKIYIMANA Umuyobozi w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri Startimes avuga ko Abanyarwanda batekerejweho nyuma yo gusanga hari ubutumwa bunyuzwa muri filimi ariko ntibabwumve kubera ururimi zisobanuyemo akaba ariyo mpamvu bifuza ko icyo kibazo gikemuka binyuze kuri Ganza TV.
Yagize ati::” GANZA TV ni shene dutangije ku mugambi wo kugira ngo abantu batumva icyongereza babone filime yuzuye, twakoze ubushakashatsi dusanga hari abantu baba barebye filime iri mu rurimi rw’icyongereza bakayikunda ikaba irimo n’inyigisho ariko ntibumve neza ibikubiye muri iyo filime, nyuma yo kubona ko abantu babishaka twaje gusubiza icyo kibazo”.
Nubwo iyi shene “Ganza TV” yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi isanzwe igaragara kuri shene ya 103 ku bakoresha anteni y’udushami no kuri 460 ku bakoresha antene y’igisahani.
Iyi shene ya televiziyo izajya ikora amasaha 24 kuri 24 umugambi wayo ukaba arukureba filime zirimo iz’intambara, iz’urukundo, ibiganiro mpuzamahanga kandi zose mu Kinyarwanda kugira ngo abazireba bunguke ubumenyi ijana ku ijana.
Modeste NKURIKIYIMANA avuga kandi ko mu minsi ya vuba haratangizwa kwerekana filime zikinwa n’abanyarwanda mu rwego rwo kugera ku mutima w’Abanyarwanda.
Frankly Wang, Umuyobozi Mukuru wa Startimes mu Rwanda yavuze ko baterwa ishema no kugeza serivisi nziza nk’izi ku Banyarwanda .
Avuga ko intego yabo ari uguha agaciro Umufatabuguzi by’umwihariko Umunyarwanda akaba ariyo mpamvu basaba buri muntu kwisanzura bagatanga ibitekerezo kugira ngo ibyifuzo byabo bizagende bisubizwa.
Yagize ati: “Uyu munsi dutangije Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije, turifuza ko abantu bazishima cyane kandi ibi tuzakomeza kubikora nk’intego yacu.”
Kuva tariki ya mbere ugushyingo 2023 kugeza mu byumweru 3 abantu barareba iyi shene ku buntu ariko nyuma y’icyi gihe bakazatangira kujya bishyura ariko ku mafaranga make ashobora kubonwa na buri wese.
Kugeza ubu Startimes ifite amashene asaga 700 aho itanga serivisi ku bakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30 mu myaka 35 imaze ivutse mur’aba hakaba harimo n’abanyarwanda .
Carine Kayitesi