Amakuru

Nyaruguru: Bamwe banga kwishyura ishwagara bavuga ko bahawe na Perezida ku buntu

Bamwe mu baturage bo ku Karere ka Nyaruguru ntibumva ukuntu babona ishwagara bayiguze kandi Perezida yabasuraga muri 2012 yarayibemereye ku buntu. Ubuyobozi bwo buvuga ko ishwagara nayo yishyurwa muri gahunda ya Nkunganire.

Ngo ubwo Perezida Kagame yabasuraga, yabagiriye inama yo gukoresha ishwagara n’izindi nyongeramusaruro ndetse anabemerera ko bazajya bayibona nta kiguzi. Muri 2013, ni bwo ishwagara yatangiye kuzanwa muri Nyaruguru, ariko nk’uko abaturage babivuga ngo ntibigeze bayihererwa ubuntu nk’uko bari babyemerewe na Perezida.

nyaruguru

Innocent wo mu Murenge wa Munini avuga ko ibyo bemerewe n’Umukuru w’Igihugu batigeze babibona, ngo ibyo bigatuma abatishoboye badakoresha ishwagara kuko basabwa amafaranga badafite. Avuga ko ishwagara yashyizwe muri gahunda ya Nkunganire aho abahinzi bafashwa kubona inyongeramusaruro bakishyura buhoro buhoro, ngo ariko hari abatabasha kubona ayo mafaranga. Undi witwa Nkubito avuga ko bakagombye kuyibonera ubuntu nk’uko Perezida yayibemereye, mu rwego rwo gufasha n’abakene cyane kubasha kuzamura umusaruro wabo bakikura mu bukene.

Ishwagara iboneka hirya no hino mu tugari, ngo igurwa amafaranga 32 ku kilo nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis. Yemeza ko koko iyi shwagara igurwa ku mafaranga make, ngo ariko ni mu rwego rwo gutoza abaturage kwigira no kubakuramo umuco wo gukunda iby’ubuntu. Ubusanzwe, ngo ishwagara izanwa mu Karere ka Nyaruguru ituruka mu Bugarama ho muri Rusizi, Karongi ndetse na Musanze, ikahagera ihagaze ku mafaranga 64 ku kilo, ni ukuvuga ko umuturage atanga icya kabiri cy’ikiguzi cy’ishwagara.

Nkurunziza yagize ati “Leta yunganira umuturage amafaranga 32, na we agatanga asigaye. Tuyibahereye ubuntu burundu bayifata rimwe ikarangira, ariko aya mafaranga ni ukugira ngo ijye ihora ibageraho.” Yongeraho ko abenshi bayatanga bakayikoresha ngo kandi babona umusaruro bakiteza imbere. Na ho abanga kuyifata ngo si ubuntu, ni babandi batarabyumva ngo bayikoreshe barebe akamaro kayo.Nkurunziza avuga ko mbere y’uko Perezida abemerera ishwagara muri 2012, abayikoreshaga muri aka karere bari mbarwa bifite kuko yahendaga cyane.

Nkurunziza ati “Ntaho amafaranga yaturuka yo guha abaturage ibintu byose ku buntu.” Nyaruguru igizwe n’imirenge 14 ifite abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi.

Urubuga nkoranyambaga paxpress dukesha iyi nkuru ruvuga ko kuba hari abayikoresha abandi ntibayikoreshe kubera kubura ubushobozi ni ikibazo. Umukozi umwe w’umurenge avuga ko hagombye kurebwa ingamba zirambye. urugero ati “hari abantu basanzwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’ubundi Leta ifasha. Abo bahabwa ubufasha bakayihererwa ubuntu nabo bakayikoresha.”

Gusa anasaba abafite ubushobozi kutagandisha abandi bakishyura amafaranga y’ishwagara kugira ngo babashe guhinga beze neza ariko banagira umuco wo guharanira kudafashwa gusa ahubwo nabo bakagira uruhare kubyo bagenerwa bitiswe iby’ubuntu gusa.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM