Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buravuga ko bwishimiye imbangukiragutabara eshatu Akarere kaguriye ibitaro bya Kabutare. Izi mbangukiragutabara zaguzwe n’Akarere mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba mu kwita ku buzima bw’abanyarwanda.
Ubuyobozi buvuga ko Akarere ka Huye, kashyikirije ibitaro bya Kabutare imbangukiragutabara eshatu zikaba zaguzwe n’Akarere mu rwego rwo gukaza ingamba mu kurengera ubuzima bw’abanyarwanda, by’umwihariko abaturage bafitwe mu nshingano z’ubuvuzi n’ibi bitaro.
Izi mbagukiragutabara ziguzwe mu gihe kandi Akarere ka Huye kitegura gutaha ku mugaragaro inzu y’ababyeyi nshya (maternité) yubatswe kuri ibi bitaro.
Mu rwego rwo kuvugurura inyubako z’ibitaro, Akarere Kariho karubaka inyubako nini izakoreramo n’ubuyobozi bw’ibitaro, Farumasi y’ibitaro ndetse na Farumasi y’Akarere. Akarere ka Huye kakaba kariyeme kubaka iyo nyubako muri uyu mwaka wa 2017 ku kigero cya 50%.
Izi mbangukiragutabara eshatu zahawe ibitaro bya Kabutare, zije zisanga izindi zari zihasanzwe ebyiri, zose zikaba zitezwe kongera imitangire myiza ya serivisi mu buvuzi ku barwayi bazajya bavanwa mu bigo nderabuzima bazanwa kuvurirwa muri ibi bitaro.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net