Urwego rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango (Gender Monitoring Office),rugaragaza ko abana 2939 mu ntara y’amajyaruguru batwaye inda zidateganijwe, kandi bikabaviramo no guta ishuri mu mwaka ushize wa 2016.
Uru rwego rusaba ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru guhagurukira iki kibazo cy’umubare munini w’abana b’abakobwa babyara bakiri bato.
Nkuko uru rwego rubigaragaza, Akarere kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu bari hagati y’imyaka 16 na 19 babyariye iwabo mu ntara y’amajyaruguru ni Gicumbi gafite abana 775, hagakurikiraho akarere ka Musanze gafite abana 716, kumwanya wa 3 hari akarere ka Burera gafite 598, kagakurikirwa n’ akarere ka Rulindo gafite 441 hagaheruka Gakenke ifite 418 bose hamwe bakaba 2939 mu ntara yose y’amajyaruguru.
Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima kandi, bagaragaza ko iki kibazo cy’abana babyara bakiri bato kigenda gifata indi ntera akaba anariyo mpamvu Jean Paul Kabera Umugenzuzi mukuru wungurije muri uru rwego asaba abayobozi mu nzego zitandukakanye za leta n’amadini guhagurukira kurwanya iki kibazo.
Ingabire Marie Imaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda, avuga ko iki kibazo cy’abana batwara inda bakiri bato ndetse bikabaviramo no guta amashuri kiramutse kititaweho mu maguru mashya abo bana bavuka ndetse n’abababyara bazabera umuzigo Leta bityo bikadindiza iterambere ry’igihugu.
Ariko Jabo Paul ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko bagiye kugenzura bakamenya niba koko iyi mibare ari iy’ukuri hanyuma basanga aribyo bakabifatira ingamba zihamye.
Zimwe mu ngaruka aba bana babakobwa batwita bakiri bato bahura nazo harimo guta ishuri, gutotezwa mu miryango, kugira abana batanditswe mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’igihe bakuze bakavamo inzererezi n’ibindi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net