Amakuru

Imbaraga n’ubushake by’abanyarwanda ni yo nzira y’umutekano no kubana neza- Kagame

Umurenge wa Busogo ubarizwa mu karere ka Musanze, ni umwe mu mirenge mike yagize amahirwe, utoranyizwa kwakira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe kuwa 03-04 Kanama 2017. Uyu mukandida aremeza ko imbaraga z’abanyarwanda n’ubushake bafite ariyo nzira yo kwiha umutekano no kubana neza

Ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu, bikomereje mu karere ka Musanze kuri uyu wa 26 NYAKANGA 2017. Abantu benshi cyane bahurira n’uwo mukandida mu murenge wa Busogo, ngo bumve imigabo n’imigambi uyu mukandida abafitiye.

Kagame yizeza abaturage bo muri aka karere iterambere, atanga inkuru nziza ku batarabona amashanyarazi ko mu gihe cya vuba cyane bagiye kuyabona kandi bose, kugirango ibikorwa byo kwiteza imbere bigere kuri buri wese.

Umukandida Kagame, kandi yemeza ko yizeye 100% amajwi y’abanya Musanze, kuko ari inshuti ze za hafi kuva na kera, afitanye nabo igihango.

Abanyamusanze bagaragariza Kagame ubucuti bafitanye, ngo batindiwe n’italiki gusa, ngo bitorere inshuti yabo.

Aragira ati “Abanyamusanze mwitabiriye cyane mwaje muri benshi cyane ndabashimiye. Ariko si igitangaza ubundi dufitanye igihango muri inshuti zanjye cyane kuva na cyera… Ejo nari buze ariko ngira ikibazo cy’ijwi ryari ryanze ariko narihase. Muri inshuti zanjye cyane. Banyamusanze ibi mubona ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR Inkotanyi. Ibimaze kugerwaho birivugira. Uko mungana mutya rero nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura. N’uwashaka kutunaniza, ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiha umutekano, yo kubana neza…”

Paul Kagame umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu akaba na Perezida wa Repubulika, arasaba abanyarwanda ko kuwa 04 Kanama bazitabira amatora kandi bagatora kare. Ashima ubumwe bw’abanyarwanda kuko iterambere bagezeho bose barisangiye kabone n’ubwo bibumbiye mu mashyaka atandukanye.

Aragira ati “Mu gitondo kare tuzazinduke tuzajye kugera mu ma saa tanu twarangije. Hanyuma rero nyuma y’aho twubake amashuri, twubake amavuriro, dutange amashanyarazi. Abo amashanyarazi bambwiye atarageraho muri iyi misozi ndeba, vuba aha araba ahageze… ubwo bumwe navugaga twabutangiye kera, twabwubatse dukorana n’indi mitwe ya Politike. Ubu turakorana n’imitwe y’amashyaka 8. Twasanze ibyiza byose twubaka mu gihugu cyacu tubisangiye. Ubu bumwe rero turabukomeza twubaka igihugu cyacu. Ndagirango mbashimire cyane kandi nzagaruka kubashimira wa mugenzo warangiye.”

Perezida Paul Kagame asuhuza Abanyamusanze baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza

Abanyarwanda batandukanye kandi bishimira ibyo bamaze kugera ho kuva urugamba rwo kubora igihugu rwarangira, bagasanga ntawe banganya Paul Kagame watumye abanyarwanda bongera kuba abantu, mu gihe bitwaga ukundi cyane cyane iyo babaga bageze mu bihugu byo hanze, kandi n’igihugu cy’u Rwanda kikamenyekana, kuko hari aho bavuga Rwanda, abandi bakiyumvira Luanda.

Abiyas Kanamugire, atangaza ko ageze mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, yavuze ko avuye i Rwanda, ngo uwamuhaga serivisi, amubaza ibyo muri Angola, kuko ngo yumvaga avuga Luanda umurwa mukuru wa Angola.

Aragira ati “ubu iyo uvuze u Rwanda uri mu gihugu cyo hanze, abandi baza biruka ngo bakubaze uko u Rwanda rwageze kubyo rumaze kugera ho mu gihe gito gusa ruvuye mu mwijima ukabije kuba icuraburindi, nta kindi jye mbabwira, uretse kugira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame.”

Ntirandekura Anicet we asanga umunyarwanda utatora Kagame, ari utareba kure cyangwa wibagirwa vuba. Kuko ubuzima bw’abanyarwanda akomeje kubungabunga, iterambere amaze kugeza ku banyarwanda, ndetse n’ijambo yahaye u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, akwiye kubishimirwa, ahabwa ijwi na buri munyarwanda wese.”

J. Bimenyimana

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM