Mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Kiyumba, hatashye ku mugaragaro ikiraro cyo mu Kirere cyubastwe ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga n’umufatanyabikorwa Bridge to prosperity.
Iki kiraro gihuza Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga n’Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.
BugingoJean Pierre, Perezida w’Inama y’Akagari ka Budende mu Murenge wa Kiyumba, avuga ko abaturage bo hakurya uri Kamonyi no hahakuno baturanye ariko kubera uwo mugezi ntibabashe gusurana kandi ntube warahurayo kandi muturanye.
Agira ati, “ umugezi wa Bakokwe wari warabamazeho abantu igihe cyose bageragezaga kwambuka, abana babo bakiga ahantu kure kubera uwo mugezi none bakaba bashimira aba bafatanyabikorwa babakoreye iki kiraro kuko ubu inzira ni nyabagendwa.
Stephanie ,Umuyobozi wa Bridge to prosperity, ashima ubufatanye n’Akarere ka Muhanga mu kubaka iki kiraro ndetse n’abaturage batuye ku nkengero bagiye bafatanya mu ku cyubaka ndetse n’abandi babigizemo uruhare kuko byagenze neza none bishimiye ko cyatashywe.
MANIRAFASHA Amos , uhagararriye Akarere ka Muhanga, yashimye cyane ubufatanye na Bridge to prosperity uburyo bafatanya n’Akarere mu kubaka ibiraro byo mu Kirere kuko bimaze kuba 6 mu Karere ka Muhanga.
Iki kiraro cyubatswe kikaba cyaratwaye amafaranga asaga miliyoni mirongo ine n’imwe (41.000,000 frw) akaba asaba ko buri wese yaba umurinzi wacyo bakagerageza kukibungabunga cyane ko harimo abaturage bahuguwe mu byerekeranye no kugisana.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

