Ibi ni ibyatinzweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi , Mudaheranwa Juvenal ,ubwo yakiraga indahiro za DASSO bashya 40 baje gufatanya na bagenzi babo bagiye kuzuza imyaka 3 barahiriye gukorera Repubulika y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Uyu muhango witabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gicumbi nk’uko biteganywa n‘Iteka rya Perezida Nº 101/01 ryo kuwa 18/06/2014 rishyiraho sitati yihariye igenga urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) cyane cyane ku mutwe waryo wa II, mu ngingo ya 8 .
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gicumbi, Musonea Evariste ubwo bari mu gikorwa cyo kubonera icumbi umwe mu batishoboye wo mu murenge wa Kageyo, yavuze ko iki gikorwa DASSO bafatanyijemo n’Umurenge wa Kageyo kizakomeza kugeza ubwo Sahinkuye Jean Paul azataha mu nzu yuzuye, kandi hakazakomeza ibikorwa byo kumufasha mu buzima bw’ibanze harimo kumwegereza amazi n’umuriro.
Umuyobozi w’Akarere , Mudaheranwa Juvénal, yibutsa DASSO bashya ko bagomba kwigira ku rugero rwiza rw’abababanjirije mu kazi, kandi bakarushaho kwigira ku kinyabupfura kiranga Ingabo na Polisi baharanira ko abaturage batazabatera icyizere.
Agira ati, “Ndashimira kandi DASSO basanzwe mu kazi uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza mu nkingi enye za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda by’y’umwihariko yabashimiye igikorwa cyo kugurira abaturage ubwisungane mu kwivuza MUSA, n’igikorwa cyo kubakira icumbi Sahinkuye Jean Paul wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ku bufatanye n’umurenge wa kageyo., anashimira Ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo wagize igitekerezo cyiza cyo gufatanya na DASSO muri iki gikorwa.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

