Amakuru

Kwemera Imana ngo bifasha abarwayi guhangana na diyabete -“Ubushakashatsi”

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwemeje ko kwemera Imana bifasha abarwayi ba diyabete guhangana n’iyo ndwara.

Impuguke zakoze ubu  bushakashatsi zivuga ko abarwayi ba diyabete bemera ko Imana ibaho, bibafasha gutegura ifunguro riboneye iyo babitegettswe na muganga, aemeza ko kwemera Imana ari intwaro ikomeye yo guhangana na diyabete zo mu bwoko bwa kabiri zishobora kwica, zigatera ubuhumyi, impyiko no gucibwa amaguru.

Ikinyamakuru Daily Mail  dukesha iyi nkuru, kivuga ko  ubu bushakashatsi bwakorewe ku miryango 87 aho umwe mu bashakanye arwaye diyabete., basanze abemera Imana bibafasha gucunga isukari mu mubiri  no gufatana mu mugongo kandi bakishimira ko ibakunda bikabafasha kuruhuka mu mutwe.

Aba bahanga Bavumbuye kandi ko umurwayi wa diyabete utemera Imana bimugora gufatanya n’umufasha we mu gupanga imirire itamugiraho ingaruka  mu gihe abayemera bafatanya gupanga ibyo kurya rimwe na rimwe n’umwe muri bo utarwaye akigomwa agasangira na mugenzi we urwaye.

Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri iterwa no kugira isukari nyinshi mu mubiri kuko uba utakibasha kuyibyazamo ingufu uko bikwiye. Abayirwaye babuzwa kurya bimwe mu biribwa, bagategekwa gukora siporo ari nako bafata imiti.

Ku rundi ruhande kandi, bivugwa ko diyabeti zo mu bwoko bwa kabiri zishobora kugabanya imyaka 10 ku cyizere cyo kubaho cy’uyirwaye

Kagaba Emmanuel,umwezi.net.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM