Abaturage bo mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma, bubakiye abajyanama b’ubuzima ibyumba hafi y’ingo zabo, bizajya bitangirwamo serivisi z’ubuvuzi ku buryo bunogeye urwaye n’umujyanama w’ubuzima.
Icyumba cyubakiwe abajyanama bavuriramo
Igitekerezo cyo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima, cyatangijwe n’abatuye umurenge wa Mutenderi nyuma yo kubona ko abajyanama b’ubuzima bavurira mu ngo zabo, mu nzu, ndetse akenshi hakaba ari ahantu hatisanzuye.
Abayobozi bahuje n’abaturage, maze mu kurebera hamwe icyo bakora, binyuze mu matsinda bita amasibo, abaturage babarizwamo, biyemeza kubaka icyuma cy’umujyanama w’ubuzima.
Buri muturage yagiye atanga amafaranga angana n’igiceri cy’ijana (100 Frw), yaguzwe amabati n’inzugi, maze muri buri mudugudu hubakwa ibyubma 2 ku buryo mu midugudu 22 igize umurenge wa Mutenderi
hamaze kubakwa ibyumba 44 by’abajyanama b’ubuzima, kandi abaturage batangiye kubihererwamo serivisi.
Iragena Annonciatta, uhagarariye abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Mutenderi avuga ko gutangira serivisi mu nzu babamo byabagoraga cyane.
Agira ati, “Imbogamizi twari dufite ni uko umujyanama w’ubuzima yakoreraga mu nzu ye abamo n’umuryango we. yasarura imyaka nk’ibishyimbo, ibigori bikaba byegeranye n’imiti, abarwayi baza bakabura aho bahagarara.”
Abajyanama b’ubuzima
Akomeza avuga ko iyo umurwayi yazaga yateraga intebe hagati y’iyo mifuka maze utubati babikamo imiti yari yaradukuye mu cyumba cy’uruganiriro atujyana n mu cyumba araramo ku buryo yararanaga n’imiti,bikaba bitari bisobanutse. Agaragaza ko nyuma yo kubakirwa icyumba, ubu serivisi batanga zigiye kuba nta makemwa.Ubu tubyakiriye neza cyane, iki cyumba kigiye kuba icy’imiti n’abarwayi n’ibikoresho gusa, serivizi tudanga zizaba nziza cyane.
Naho Muhayimana Véstine utuye mu kagari ka Nyagasozi, avuga ko .atari abajyanama b’ubuzima gusa bishimiye ko bubakiwe icyumba, ahubwo n’abaturage bagaragaza ko bagiye kujya bahererwa serivisi aho ntawe bazaba babangamira .
Agira ati, “Nanjye hari igihe nivurizaga ku bajyanama b’ubuzima, ariko hari nk’igihe nagiyeyo nsanga afite abashyitsi bicaye iwe mu ruganiriro, abura uko ari bufatanye umurwayi n’abashyitsi ariko areba uko abigenza, aramvura ndagenda; wabonaga byari bibangamye.Ariko ubu aho tuboneye icyumba cyacu, tuzajya tugenda twicare mu ntebe muri icyo cyumba, aze atuvure, nta kibazo.”
Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashima abatuye umurenge wa Mutenderi kuko bamaze gutora umuco wo kwishakira ibisubizo.
Ati ,“Ni umuco dukomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wo kwishakamo ibisubizo. Turashima abaturage ba hano i Mutenderi nabo bishatsemo ibisubizo, buri ruhande rw’aho umujyanama w’ubuzima atuye, bahashyira icyumba azajya abakiriramo, akabavuriramo, no kubagiramo inama.Ni igikorwa cyiza twashimye kandi n’abaturage barabyishimiye.”
Umurenge wa Mutenderi ni wo wabimburiye indi mu gutangiza iyi gahunda yo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima.Ibyuma bya mbere 44 byubatswe byatashwe ku mugaragaro tariki ya 2 Gicurasi 2017.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net