Ubwo Sonia Rolland yahageraga, yacyiriwe n’Umuyobozi cy’icyo kigo, Mutzintare Damas Gisimba , abakozi bacyo ahita asura ibikorwa abana baharererwa bakora maze bamuririmbira indirimbo yitwa You and Me (Njyewe na we).
Sonia R>Uwitonze na Gisimba
N’amarangamutima Sonia agira ati, “byandenze cyane ubwo aba bana bandirimbiraga indirimbo yitwa You and Me bivuze njyewe na we maze binkora ku mutima nibutse urugendo twagendanye kugeza bubatse iki kibuga maze binyibutsa ko ntacyo twageraho tutari kumwe, tudashyize hamwe, kwihangana birananira ndarira”.
Uyu Sonia afite umubyeyi (nyina) w’umunyarwandakazi na se w’Umufaransa, akemeza ko ibi bibuga byakozwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Bufaransa.
Akomeza avuga ko igitekerezo cyo kubaka ibibuga cyaje bamaze kubona ko abana barererwa muri icyo kigo (Kwa Gisimba) bakinira ahantu habi cyane ari ibyondo gusa kuko imvura yagwaga ukabona biteye ishavu gutyo mbwira inshuti yange iyobora ishyirahamwe ( Federasiyo y’Ubufaransa ya Basketall kuko yari yarabikoze mu kindi gihugu, nibo baduteye inkunga.”
Miss France 2000, Sonia Rolland Uwitonze
Naho Mutezintare Gisimba Damas, uyobora ikigo cy’imfubyi cyizwi nko kwa Gisimba yemeza ko ibyo bibuga bizafasha abana baturanye muri aka gace bose kuko usanga bahugira mu bindi nka tereviziyo bavuye ku ishuri abandi bakajya mu bindi bishobora kutaba byiza, ubu bazajya babona aho bidagadurira
.Muri iki kigo cyo kwa Gisimba harererwa abana bagera ku 150 bakaba bigishwa imyuga ,kubyina bigezweho n’imbyino za Kinyarwanda , mudasobwa, n’ibindi bitandukanye babitewemo inkunga n’umushinga Maisha Afurika uyoborwa na Sonia Uwitonze.
Umuyobozi wungirije w’umushinga Hope ans homes for children, Vidivi K.Immaculée. ashima ibikorwa bya Gisimba, agira ati, ikigo gifasha abana mu bumenyi no kubahugura bigatuma birinda ubuzererezi kandi bakamenya ibyo bize kuko babafite ikibsahuza, gutyo bakaba bazagomba kuba hafi yabo , agasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego zifite inshingano z’abana mu mirimo yazo , gufatanya kugirango iki kigo gitere imbere.
Yongeraho ko umuhinsga ayobora ukorera mu tureredutandakanye bakaba bifuza ko abana bahabwa urere bwiza kuko aribo ejo bazaba ari aayobozi bejo hazaza, gutyo bakaba bagomba gutoza aba bama hakiri kare indangaciro za Kinyarwanda bakamenya kirazira n’ibindi.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net


