Amakuru

Abantu barasabwa kwipimisha diyabeti bakamenya uko bahagaze

 

Kubera kutabimenya, abantu batari bake bavuga ko indwara ya diyabeti ifata abantu bakuru gusa nyamara iri iri mu moko atatu ashobora kugaragara no ku bindi byiciro by’abantu.

Umuganga mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura by’umwihariko ushinzwe kurwanya indwara ya Diyabete, avuga habaho diyabeti ya mbere   (Type 1), ubu bwoko bwa mbere bukaba bukunda kwibasira abana bato n’urubyiruko  ahanini ikaba  iterwa n’igihe inyama yo mu mubiri yitwa impindura ifite ikibazo kuko ari yo ivubura umusemburo witwa Insuline, ushinzwe kuringaniza igipimo cy’isukari gutyo iyo  impindura idakora neza  uyu musemburo ntuboneka bityo isukari ikaba nyinshi .

Diyabete ya kabiri (Type 2), yo ngo ikunze gufata abantu bakuze cyane ikaba ari na yo igize 90% by’abarwaye diyabete mu Rwanda.

Niyonsenga Sion Pierre, Umuganga muri RBC

Iyi ngo ituruka ku mibereho ya buri munsi aho iterwa no kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya no kunywa ibintu birimo isukari nyinshi kandi umuntu ntabashe kuyikoresha ngo igabanuke mu mubiri, hakiyongersho  kandi kurya amavuta menshi, za borosheti  (brochette) nyinshi, amafiriti n’ibindi bigenda  bigakora ikirundo cy’isukari mu mubiri umuntu ntabashe kuyikoresha ari bwo iyi ndwara imufata.

Diyabete ya gatatu (Type 3), ubu bwoko bukunze kugaragara ku bagore batwite kuko wa musemburo wa Insuline utongera gukora neza nk’uko bisanzwe ngo uringanize isukari uko bikwiye. Ibi ngo biterwa n’impinduka zinyuranye ziba mu mubiri w’umugore mu gihe atwite.

Iyo diyabete ariko umubyeyi ngo iyo amaze kubyara akenshi irakira ntibe karande  ariko ngo ishobora kugira ingaruka ku mwana akavukana igipimo cy’isukari kiri hejuru.

Ibimenyetso

Ibimenyetso by’ingenzi ni ugushaka kwihagarika inshuro nyinshi cyane cyane nijoro, kugira inyota ikabije wanaywa amazi cyangwa ikindi ntishire, kurya cyane kandi ntibikugaragareho ukananuka no guhorana umunaniro ukabije.

Ingaruka

Niyonsenga akomeza avuga ko iyi ndwara  igira ingaruka zikomeye ku muntu zirimo ubuhumyi kuko isukari nyinshi yangiza imitsi itandukanye, ndetse n’imyakura ari ho hava ubuhumyi. igatera kandi  uburwayi bw’umutima, ubw’impyiko, gucika kw’ingingo nk’amaguru, igabanya ubwirinzi bw’umubiri ndetse ikanangiza imitsi yo mu bwonko ingaruka mbi iganisha ku rupfu.

Kwirinda diyabete

Icya mbere ngo ni ukwirinda no kwipimisha buri gihe umuntu akamenya uko ahagaze kuko kwirinda ngo bigomba guhera ku kwipimisha cyane cyane ku bagabo barengeje imyaka 40 n’abagore barengeje imyaka 35 kugira ngo bamenye ko bafite diyabete cyangwa ntayo bityo bagirwe inama.

Umuyobozi w’ivuriro ry’ishyirahamwe nyarwamda ry’abarwayi ba diyabeti rifite icyicaro ku Kinamba, Gishoma Crispin, avuga ko mu kurwanya diyabeti, ari ngombwa kugira umuco wo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo iboneye, kwirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi no kwirinda umubyibuho ukabije.

Agira ati, “Diyabete ni indwara idakira (karande), ariko ubushakashatsi bwerekanye ko iyo uyirwaye ukivuza, ugakurikiza inama z’abaganga ubuzima bukomeza kumera neza kimwe n’ubw’utayirwaye.”

Gishoma Crispin, Umuyobozi w’Ivuriro ry’abarwayi ba diyabeti

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2013 bwerekanye ko mu Rwanda diyabete iri kuri 3%, bivuze ko ari abantu barenga ibihumbi 200. Ikindi ngo umuntu umwe kuri babiri ntazi niba afite diyabete ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kwipimisha.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa  muri 2015 bwerekanye ko ku isi abantu miliyoni 422 barwaye diyabete. Miliyoni 300 bapimwe na bo ngo bafite ibyago byo kwandura iyo ndwara, mu gihe abantu miliyoni 5 bahitanywe nayo.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM