Tariki ya tariki ya 01 Ukuboza 2017, Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yasuye Koperative ihinga umuceri mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, izwi ku izina rya COOPRORIZ Ntende.
Afungura bimwe mu bikorwa byayo bishya yifatanyije n’abanyamuryango bayo mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Rwamwaga Jean Damascene, Umuyobozi wa COOPRORIZ Ntende ucyuye igihe na Komite bari bafatanyije ubuyobozi na Rugwizangoga Elysee, umuyobozi mushya hamwe na Komite Nshya.
Uyu muhango wari witabiriwe na Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano n’abandi ba yobozi bo mu bigo bitandukanye. Habanje gusurwa ikibaya gihingwamo umuceri hamwe n’icyuzi gikoreshwa mukuwuvomerera.
Rwamwaga Jean Damascene, Umuyobozi wa COOPRORIZ Ntende ucyuye igihe yasobanuye ko ubuso bwose bushobora kuba bwahingwaho ari hegitari 900 ariko hakaba hari igihe budahingwa bwose kubera ikibazocy’amazi make. Kugeza ubu iyi Koperative ifite abanyamuryango 3710 n’umutungo ubarirwa muri Miliyoni 910.
Ibikorwa bishya byatashywe none bigizwe n’amazu azajya atangirwamo amahugurwa, amacumbi, icyumba (salle) n’ uburiro ( restaurant) . Abafashe ijambo bose bashimye Cooproriz intera imaze kugeraho, bashimira Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ubuyobozi bwiza yazanye, ari nabwo bwatumye Cooproriz igera ku rwego igezeho kandi basaba ko yakomeza kwiteza imbere. Uyu muhango washojwe n’umuhango wo gutanga ibihembo ku anyamuryango batandukanye.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

