Amakuru

Nyagatare : Bitezweho guha servisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Abajyanama b’ubuzima 108 n’abaganga 20 basoje amasomo y’ururimi rw’amarenga bitezweho guha service nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Abashoje amasomo

Aba ni abajyanama b’ubuzima n’abaganga bahawe amahugurwa  ku rurimi rw’amarenga,  bahawe impamyabumenyi bakaba bitezweho gutanga service nziza ku bantu bose hatitawe ku bumuga bafite kuko ikibazo cy’ururimi rwo kuvugisha abafite ubwo kutumva no kutavuga cyakemutse.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Musabyemariya Domithille, washyikirije aba baganga impamyabumenyi yashimiye VSO-Rwanda ku nkunga yatanze kugira ngo aya mahugurwa agende neza, anasaba abahuguwe gukoresha ubumenyi bungutse mu guha servisi  nziza ababagana harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Aba baganga bigishijwe ururimi rw’amarenga n’abarimu bigisha mu ishuri rya Umutara Deaf School ryigisha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, riherereye mu murenge wa Gatunda.

Musabyemariya Domithille  yashimiye Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga (RUD) ku nkunga yaryo n’igitekerezo cyiza cyo guhugura abantu bafasha abanyarwanda barimo n’abafite ubumuga umunsi ku wundi.

Nyuma y’icyiciro cy’aba barangije amahugurwa ku rurimi rw’amarenga,  byitezwe ko hazanahugurwa abaturage bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ndetse n’abandi bakozi bakora muri servisi  zibahuza n’abaturage benshi barimo n’abafite ubumuga.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM