Amakuru

Huye : Bishimira ko baciye ukubiri n’imirire mibi babikesha Uturima tw’Igikoni

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye baratangaza ko bishimira  gahunda yo guhinga imirima y’imboga zo mu gikoni, kuko byabaviriyemo gusezerera burundu imirire mibi.

 Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Karama na  Ruhashya, bavuga ko mbere batarakangurirwa guhinga imboba binyuze mu kitwa akarima k’Igikoni, baryaga imboga rimwe na rimwe na bwo bazihashye ku isoko. Ariko ngo nyuma yo kwigishwa bagasobanukirwa n’akamaro ko kurya imboga kandi bakazihinga, batangaza ko byabagiriye akamaro cyane.

Imboga ni ingenzi mu buzima

Umwe mu wubatse akarima k’igikoni watangiye kugasarura kuva kera, ahamya ko amaze kubona ibyiza byako. Avuga ko byamukuyeho guhora ajya mu isoko guhaha imboga buri munsi, kandi  ngo byamutwaraga amafaranga menshi. Ahamya ko bitamworoheraga kubona amafaranga ya buri munsi yo kugura imboga.

Si we gusa, kuko na bagenzi be b’abaturanyi  bavuga ko kugira uturima tw’igikoni byabongereye amahirwe yo guhorana indyo yuzuye, bagasezerera imirire mibi mu miryango yabo.

Bavuga ko ubu basigaye bagaburira abana babo indyo yuzuye, ngo kuko imboga bazihorana basaruye mu turima tw’igikoni.

Aba baturage bagira inama n’abandi baturage kugira umuco wo kuba auturima tw’igikoni, ndetse n’abatwubatse bagahora batubungabunga, ngo imboga ziteyemo zasaza bagatera izindi. Umwe yagize ati: ”Jyewe namaze kubifata nk’umuco. Iwanjye sinshobora gusonza imboga. N’iyo mbona izo nateye mu karima zatangiye gusaza, mpita ntera izindi vuba vuba. Inama nagira n’abandi ni ukubigenza nkatwe, kuko akarima k’igikoni ni ingenzi cyane mu mirire myiza.”

Undi na we yagize ati : ” Jyewe ngira uturima tw’igikoni turenze kamwe. Ibi bimfasha ko iyo hari akashaje imboga zarimo nzisimbuza izindi, kandi muri cya gihe naziteye singire ikibazo, kuko mba nsarura utundi turima tusigaye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, mu bukangurambaga bwa buri munsi, bukangurira abaturage kwihaza mu biribwa, bagahinga imboga n’imbuto mu rwego rwo kurandura imirire mibi. Ni muri urwo rwego Akarere ka Huye kanatanga inka ku miryango ikennye, binyuze muri gahunda ya Girinka, kugira ngo iyo miryango izabone amata yo kubunganira mu kubona indyo yuzuye.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM