Amakuru

Haracyagaragara umubare munini w’abana barwara impiswi bazira amazi mabi.

Minisiteri y’Ubuzima  itangaza ko mu Rwanda abana 12% bakirwara impiswi kubera amazi mabi akoreshwa mu miryango yabo.Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gicurasi 2018.

Iyo nama igamije kwiga ku bwiza bw’amazi abaturage bakoresha n’ayo banywa kuko ngo ari ho hakunze guturuka indwara nyinshi.

Ni inama yateguwe na MINISANTE ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’iryita ku bana (UNICEF).

Umukozi wa MINISANTE ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Alphonsine Mukamunana, avuga ko indwara ziva ku ikoreshwa ry’amazi mabi ari nyinshi mu bantu cyane cyane mu bana.

Agira ati “Indwara ziterwa n’amazi mabi ni nyinshi, urugero nk’impiswi zifata abana ku kigero cya 12%, hari kandi inzoka zo mu nda, korera, indwara z’uruhu, iz’amaso n’izindi. Izo ndwara akenshi ziganje mu cyaro kurusha mu mijyi.

Imibare igaragazwa n’isuzuma ry’imibereho y’Abanyarwanda (EICV4), yerekanye ko abagerwaho n’amazi meza ari 84.8%, abasigaye bakaba bagifite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza.

Mukamunana kandi agaruka kubyo Leta igiye gukora mu rwego rwo gutuma abaturage benshi bagera ku mazi meza.

Ati “MINISANTE n’abandi bafatanyabikorwa,turimo gushaka uko twubaka ubushobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage ngo bagire uruhare mu kwitunganiriza amasoko y’amazi. Tuzashyiraho amakomite azajya abikurikirana buri munsi bityo abagerwaho n’amazi meza biyongere.”

Umuyoboziwa WHO, Dr OluOlushayo, avuga ko icyatumye bahura ari ukugira ngo bahugurane hagamijwe kugira igikorwa ngo Abanyafurika babone amazi meza.

Ati “Twaje ngo twungurane ubumenyi bityo tubashe gukora igenamigambi ryo kubona amazi meza.

“Ni n’uburyo bwiza bwo kugeza ku bashinzwe ibikorwa-reme zo ubumenyi bukenewe kugirango babashe gukora ubuvugizi mu bihugu byabo hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage bose.”

Yongeraho ko Afurika muri rusange iri kukigero cya 60% mu kubona amazi meza, gusa uwo mubare ngo uracyari hasi, ariyo mpamvu hakiri ibihugu bya Afurika bikigaragaramo indwara nka korera ihitana bantu benshi.

Kayitesi Carine

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM