@Carine Umwezi
Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), iri guhugura abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, amahugurwa ari kubera mu Karere ka Bugesera, aho ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo, iri kubahugura ku gusobanukirwa uburyo ihozwa ku nkeke rishingiye ku gitsina rikorwa, kugira ngo bagire uruhare mu kurirwanya.

Kuba mu bigo bitandukanye birimo n’iby’itangazamakuru mu Rwanda hakirangwamo ihozwa ku nkeke rishingiye ku gitsina(sexual harassment), ari naryo ribyara ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni kimwe mu byo inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, ifatanije n’abafatanyabikorwa barimo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), ndetse n’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM), bavuga ko bahagurukiye mu kurikumira no kurirwanya, iyi ikaba ari nayo mpamvu bafashe gahunda yo guhugura abagore bakora mu itangazamakuru, kugira ngo barirwanye barisobanukiwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, Peace Maker Mbungiramihigo, avuga ko bafashe gahunda yo guhugura abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, nyuma y’imyanzuro y’inama yahuje abagore bakora uyu mwuga, bakagaragaza ko mu bigo bitandukanye hakigaragara ko harangwamo iri hohoterwa, ndetse kandi bikagaragara ko mu bitangazamakuru bitandukanye nta buryo buhamye buriho bwo kurwanya iri hohoterwa.
Peace Maker agira ati “turashaka ko abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa baryumva, ariko by’umwihariko n’abayobozi b’ibitangazamakuru bagashyireho uburyo buhamye mu bigo bayobora bwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, kandi ubu buryo bube no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Ku ruhande rwa bamwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, bavuga ko hari bimwe mu bikorwa batari bazi ko ari ihoza ku nkeke rishingiye ku gitsina, none nyuma yo kubimenya ngo hari icyo bagiye gukora mu kubirwanya bivuye inyuma.
Rutayisire Bonaventure Aisha ukorera kuri Radio Voice of Africa, agira ati “sexual harassment isa nk’isanzweho, ariko akenshi ugasanga abantu batayizi neza, rimwe banayikorerwa bakinuba ariko ntibabivuge cyangwa ngo bayigaragaze, intero yacu ubu ni imwe, tugiye kujya tubivuga tuyigaragaze aho iri, ikindi kandi twamenye ko n’abagabo iri hohoterwa ribakorerwa, ni yo mpamvu tugiye rero kubirwanya kandi tunabyigishe abatabashije kubona aya mahugurwa nabo babimenye”.
Mugenzi we Rose Mukagahizi ukorera Imvaho nshya, we agira ati “ntabwo nari nsobanukiwe neza “sexual harassment”, hari ubuzima twabagamo buri munsi tutazi ko ari “sexual harassment”, nyuma y’aya mahugurwa hari icyo tugiye gukora tuyirwanye”
