Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase ashima byimazeyo iterambere Akarere ka Gatsibo kamaze kugeraho kuko mu myaka yashize kakundaga kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo.
Avuga ko iyo utembera Gatsibo usanga hari ibintu byinshi byahindutse kandi bigana heza.
Agira ati, ‘’ Gatsibo mufite ibikorwa remezo birimo imihanda,amazi ndetse na hotel y’Akarere igiye kuzamura ubukungu bw’Akarere dore ko abaganaga Akarere batabonaga aho barara bakajya mu turere dukikije Gatsibo’’.
Ibi yabitangaje taliki ya 25 Gashyantare 2017,ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Karenge,umudugudu wa Nyarubuye mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2017.Uyu muganda wibanze ku gikorwa cyo gukora imihanda ibiri iri mu Kagari ka Karenge ibahuza n’umujyi wa Kabarore ndetse n’indi mihanda minini iri muri uyu murenge.
Uyu muganda wakorewe mu tugari 2 tw’umurenge wa kabarore aho mu kagari ka simbwa abaturage bifatanyije n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aho yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’ishuri mu kagari ka simbwa dore ko abana bakoraga urugendo rungana na kilometero 15 bagana ishuri,itsinda rya 2 ryari riyobowe na Minisitiri w’Intebe ryifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Karenge bakibanda ku gikorwa cyo gukora imihanda 2 y’Akagari ka Karenge ibahuza n’umujyi wa Kabarore ukaba n’umujyi mukuru w’Akarere ka Gatsibo.
Abayobozi mu muganda
Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase n’itsinda bari kumwe ririmo abaminisitiri,Prezida w’urukiko rw’ikirenga,abadepite,bambasaderi,abayobozi b’ibigo bitandukanye na bamwe mu bayobozi b’uturere dutandukanye tugize u Rwanda.
Uyu muganda wahuriranye n’itangizwa ry’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wa 14 bagirira mu kigo cya gisirikari i Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


